BBC GAHUZA WhatsApp Channel: Uko wayinjiramo ukajya ubona amakuru ako kanya

WhatsApp

Ahavuye isanamu, Getty Images

Ubu ushobora kujya wakira kuri WhatsApp yawe inkuru z'ingenzi zibaye ako kanya, inkuru zisesenguye, inkuru z'umwihariko wa BBC Gahuzamiryango.

Abanyamakuru bacu barimo gutunganya inkuru zihariye zo mu gihugu, mu karere n'ahandi ku isi mu nyandiko n'amashusho by'umwihariko ku bakurikira uyu muyoboro mushya wacu wa WhatsApp.

WhatsApp Channels zatangijwe mu 2023, ngo zifashe abazikoresha kwakira amakuru y'abantu n'ibigo bibashishikaje. BBC WhatsApp Channel yo mu Bwongereza yatangiye gukora muri Nzeri(9) 2023, ubu ifite abayikurikira miliyoni 10.

Ubu rero abasomyi bacu mu Burundi, mu Rwanda, n'ahandi mu karere no kw'isi ahari abavuga Ikinyarwanda n'Ikirundi, bashobora kubona amakuru ya BBC Gahuzamiryango kuri telephone zabo.

  • Kanda hano winjire ku murongo wacu wa WhatsApp kuri telephone yawe cyangwa no kuri WhatsApp Web.
  • Ushobora no gushakisha BBC News Gahuza muri "Updates" kuri WhatsApp.

"Updates" wayibona hasi ibumoso kuri 'screen' yawe niba ukoresha iPhone, cyangwa hejuru kuri 'screen' yawe niba ukoresha Android.

Aho ni ho ubutumwa bwacu bw'amakuru buzajya bujya - hatandukanye n'ahajya "Chats" zawe zisanzwe.

Kanda inzogera iri hejuru kuri Channel kandi uyivaneho guceceka (unmute) kugira ngo hatagira inkuru igucika. Ushobora kuyizimya cyangwa ukava kuri iyi 'channel' igihe ubishatse.

Ushobora kugira icyo ukora ku nkuru zacu ukoresheje emojis, kandi mu buryo bworoshye wayoherereza (forward) abantu bawe cyangwa 'groups' zindi za WhatsApp.

Meta, nyiri WhatsApp, Facebook na Instagram, ivuga ko nta muntu muri 'channel' ubasha kubona ibikwerekeye bwite, ifoto, izina cyangwa nimero yawe ya telephone.

Menya byinshi bijyanye n'amakuru bwite kuri BBC WhatsApp Channels <LINK>.