M23 na Kinshasa bavuye i Doha 'ntacyo bagezeho' kugeza ubu

Intumwa za leta ya Kinshasa n'iz'uruhande rw'inyeshyamba za M23 zavuye i Doha muri Qatar muri iki cyumweru "nta ntambwe nini itewe" mu biganiro byo kugerageza kugera ku mahoro, nk'uko umwe mu babyitabiriye utifuje gutangazwa yabibwiye ku wa kane BBC Gahuzamiryango.

Mu kwezi kwa Mata(4) impande zombi zari zasohoye amatangazo ko zifuza guhagarika imirwano no kugera ku mahoro biciye mu biganiro.

Leta ya Qatar, hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize imbaraga mu guhuza izi mpande zombi mu kugerageza kugera ku mahoro.

I Doha ku murwa mukuru wa Qatar, intumwa z'impande zombi zahageze mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatanu ngo zitangire ibiganiro, bagombaga kumara yo iminsi itanu, ariko bamaze igera kuri 30.

Umwe mu babyitabiriye ku ruhande rwa M23 yabwiye BBC ko impande zombi zakomeje kunanirana kuko buri ruhande rutsimbaraye ku byo rusaba. Ati: "Nta ntambwe nini yatewe".

Uyu avuga ko Kinshasa isaba M23 kurekura imijyi ya Bukavu na Goma n'ibindi bice bafashe kugira ngo ibyo uyu mutwe usaba babyumve, ibyo avuga ko badakozwa.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Qatar yahaye impande zombi inyandiko y'ibanze y'amasezerano y'amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n'abakuru bazo kuri iyo nyandiko mbere y'uko zongera kugaruka mu biganiro.

Uyu witabiriye ibi biganiro avuga ko i Doha inama zahuje impande zombi imbona nkubone ari nkeya, ko izindi akenshi zahuzaga intumwa za Qatar na buri ruhande ukwarwo.

Uyu avuga ko iyo nyandiko y'amahoro imaze igihe iganirwaho i Doha ariko impande zombi zananiwe kuyumvikanaho.

Umuhate wa Doha ugeze aha mu gihe mu muhate wa Washington urimo guhuza u Rwanda na DR Congo – ushyigikiwe n'Ubumwe bwa Afurika, byitezwe ko impande zombi zishobora gusinya amasezerano y'amahoro muri iyi mpeshyi.

Leta ya Kinshasa, ONU, n'ibihugu bimwe by'iburengerazuba bishinja u Rwanda guha M23 intwaro n'ingabo ibihumbi zo gufasha izi nyeshyamba. Ibyo leta ya Kigali ihakana.

Kigali, ONU, na bimwe mu bihugu by'iburengerazuba, na bo bashinja Kinshasa gukorana n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ikavuga ko ari byo byatumye ifata "ingamba zo kwirinda". Kinshasa na yo ibi irabihakana.

Abasesenguzi bavuga ko umuhate wa Washington ahanini ushingiye ku kuba Amerika ishaka inyungu mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro ya DR Congo.

Mu kwezi gushize, DR Congo n'u Rwanda, buri ruhande rwahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyandiko zikubiyemo ibyo bifuza kuba biri mu masezerano y'amahoro hagati y'ubutegetsi bw'ibi bihugu, ibyo Massad Boulos umujyanama wa Trump kuri Afurika yise "intambwe ikomeye".

Byitezwe ko uruhande rwa Amerika ruhura n'impande zombi zikumvikana ku byifuzwa na buri ruhande mbere y'uko abategetsi b'u Rwanda na Amerika bajya i Washington bagasinya amasezerano y'amahoro, nk'uko ubutegetsi bwa Trump bwabitangaje mbere.

Washington yavuze ko izi mpande zombi nizigera ku masezerano y'amahoro hazakurikiraho ishoramari rya miliyari z'amadorari za kompanyi z'Abanyamerika mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro muri DR Congo n'u Rwanda.

Ntibizwi neza ibyo impande zombi zisaba muri uyu muhate wa Washington, ariko Amerika mbere yavuze ko impungenge za buri ruhande – izisanzwe ahanini ni uko Kinshasa isaba kuvana ingabo z'u Rwanda muri DR Congo, Kigali igasaba gusenya umutwe wa FDLR – zigomba kurebwaho no kubahirizwa muri ayo masezerano y'amahoro.

Hagati aho, ubumwe bwa Afurika na bwo bukomeza kugerageza umuhate wabwo biciye kuri Perezida Faure Gnassingbé wa Togo wagenwe nk'umuhuza. Muri iki cyumweru yahuye na Madamu Bintou Keita umukuru wa MONUSCO, nyuma y'uko ahuye na Martin Fayulu utavuga rumwe n'ubutegetsi muri DR Congo hamwe n'itsinda ry'abanyamadini ryaho.

Muri uwo muhate wo gushaka amahoro kandi Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Togo ku wa gatatu yari i Kinshasa nanone aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi.