Uruhinja rukivuka rwavanywe munsi y’inzu yashenywe n’umutingito umaze kwica abarenga 11,000

David Gritten

BBC News

Uru ruhinja ubu rumeze neza nyuma yo kugezwa kwa muganga kuwa mbere rufite ibikomere byinshi n'imbeho ikabije

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Uru ruhinja ubu rumeze neza nyuma yo kugezwa kwa muganga kuwa mbere rufite ibikomere byinshi n'imbeho ikabije

Uruhinja rukivuka rwavanywe munsi y’ibisigazwa by’inzu yashenywe n’umutingito kuwa mbere mu majyaruguru ya Syria.

Nyina yagiye ku bise nyuma gato y’icyo cyago maze arabyara ariko ahita apfa, nk’uko umuvandimwe we abivuga.

Se w’uru ruhinja, abavandimwe barwo bane, ndetse na nyirasenge nabo, barapfuye kubera uyu mutingito.

Amashusho atangaje yerekana umugabo ateruye uru ruhinja rw’agakobwa, rwuzuyeho ivumbi, nyuma y’uko barukuruye bakaruvana mu itongo ry’inzu yasenyutse i Jindayris.

Imibare y’abapfuye muri iyi mitingito yazamutse igera ku barenga 11,000 muri Turkiya no muri Syria. Imibare byitezwe ko ikomeza kuzamuka.

Ahibasiwe
Insiguro ya video, Nyamugigima muri Syria: Iki ni igihe uruyoya rwatorwa ari ruzima mu bihomoka
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha ababa bagihumeka birakomeje mu bihugu byombi mu majoro y’ubukonje bukabije, nyuma y’iyi mutingito.

Umutingito wa magnitude 7.8 watigishije agace ka Gaziantep mu gitondo cya kare kuwa mbere, nyuma y’amasaha hakurikiraho undi wa magnitude 7.5.

Umuganga wo kubitaro biri hafi aho i Afrin yavuze ko uru ruhinja ubu rumeze neza.

Inzu y’iwabo ni imwe mu zigera kuri 50 zashenywe n’umutingito wa magnitude 7.8 i Jindayris, umujyi uri mu ntara ya Idlib hafi y’umupaka wa Turkiya.

Nyirarume w’uru ruhinja, Khalil al-Suwadi, yatangaje ko yahise ajya kwa benewabo acyumva ko inzu yabo yabaguyeho.

Kuwa kabiri yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Twumvise ijwi turiho ducukura. Dukuraho umukungugu tubona uruhinja rugifashe k’urureri (umbilical cord), turarukata maze mubyara wanjye urujyana kwa muganga.”

Muganga w’abana Hani Maarouf yavuze ko uyu mwana yageze ku bitaro ameze nabi, “afite ibikomere byinshi hose ku mubiri”.

Ati: “Yahageze afite indwara ya hypothermia kubera ubukonje bukabije. Twagombye kumushyushya no kumutera calcium”.

Uyu mwana yafotowe aryamye mu cyuma gifasha impinja (incubator) mu gihe imihango yo gushyingura nyina Afraa, se Abdullah, n’abavandimwe be bane yariho iba.

Inyubako yasenyutse muri Turkiya

Imiryango irimo gukora ubutabazi iravuga ko iri gusiganwa n’igihe kuko “amagana y’abantu akiri munsi y’inzu zabaye amatongo” kandi ko “buri segonda rishobora gutabara ubuzima”.

ONU yasabye abategetsi ba Syria korohereza ibikorwa by’ubutabazi kugera mu majyaruguru ya Syria.

Na mbere y’uyu mutingito, miliyoni 4.1 z’abatuye igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria – benshi ni abana n’abagore - bari basanzwe batunzwe n’imfashanyo.

Imitingito iterwa n’iki?

Imitingito ibibaho kuko ibitereko byo ku ndiba by’isi (plates) ubusanzwe bihora bigenda. Rimwe na rimwe, kubera ingufu zo guhukururana, ibyo bitereko bishaka kugenda ariko bikanga.

Icyo gihe aho hagati yabyo hirema icyuka (pressure) kubera ko ibyo bitereko biba bigishaka kugenda. Iyo icyo cyuka kirekuwe, cyohereza ingufu rutura zituma ubuso bw’isi butigita bikomeye.

Ahantu munda y’isi uwo mutingito uba ukomotse hahabwa izina rya Focus. Ingufu z’uwo mutingito zitera imvumba (waves) zawo zigenda zikwiragira kuva aho kuri ‘Focus’.

Izo mvumba ziba zikomeye kurushaho ku gace kitwa izingiro (Epicentre). Izingiro ho ni ahantu, ubu noneho hejuru ku butaka, haba haringaniye neza na ‘focus’ yo hasi cyane munsi y’ubutaka.