Kenya: Umusirikare w'Ubwongereza yatawe muri yombi ashinjwa gufata umugore ku ngufu

  • Umwanditsi, Stewart Maclean
  • Igikorwa, BBC News i Nairobi

Umusirikare w'Ubwongereza yashinjwe gufata umugore ku ngufu hafi y'ikigo cy'imyitozo cy'ingabo z'Ubwongereza kiri muri Kenya, aho undi musirikare wabwo mbere yashinjwe gukorera ubwicanyi.

Uko gufata umugore ku ngufu kuvugwa kwabaye mu kwezi gushize hafi y'ikigo cy'imyitozo cy'ingabo z'Ubwongereza cyitwa BATUK (British Army Training Unit Kenya), hafi y'umujyi wa Nanyuki, uri mu ntera ya kilometero 200 mu majyaruguru y'umurwa mukuru Nairobi.

Uwo mugabo yatawe muri yombi abazwa ibibazo, bijyanye n'icyo gikorwa kivugwa ko cyabaye ubwo itsinda ry'abasirikare ryajyaga mu kabari kari muri uwo mujyi.

Iperereza ririmo gukorwa n'umutwe ushinzwe imyitwarire mu gisirikare ('military police') cy'Ubwongereza, mu itsinda rikurikirana ibyaha bikomeye mu gisirikare, abasirikare babwo baba bashinjwa gukorera mu Bwongereza no mu mahanga.

Mu itangazo, minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza yemeje ko "umusirikare" yatawe muri yombi muri Kenya.

Iyo minisiteri yagize iti: "Imyitwarire itemewe kandi y'ubugizi bwa nabi nta mwanya na busa ifite mu ngabo ndetse amakuru ayo ari yo yose y'icyaha gikomeye gikozwe n'umusirikare uri mu kazi akorwaho iperereza mu buryo bwigenga n'urukurikirane rw'abamukuriye."

Uku gufata ku ngufu kuvugwa ko kwakozwe n'umusirikare wo mu kigo cy'ingabo z'Ubwongereza kiri muri Kenya, gukurikiye ibindi birego byabayeho mbere byuko umusirikare wakoreraga muri Kenya yagize uruhare mu kwica umugore w'Umunya-Kenya mu mwaka wa 2012.

Umurambo wa Agnes Wanjiru, wari ufite imyaka 21 ndetse wari umubyeyi w'umwana umwe, wasanzwe mu mwobo ujugunywamo imyanda (septic tank/fosse septique) hafi y'ikigo cya BATUK, nyuma y'ibyumweru bitatu aburiwe irengero, bivugwa ko kuri uwo mugoroba yari ari kumwe n'abasirikare b'Ubwongereza.

Mu mwaka wa 2021, ikinyamakuru the Sunday Times cyo mu Bwongereza cyatangaje ko umusirikare w'Ubwongereza byemezwa ko ari we wamwishe.

Kuva icyo gihe minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza yavuze ko irimo gukorana n'iperereza ryo muri Kenya ku byabaye.

Ikigo cya BATUK cyashinzwe mu mwaka wa 1964, nyuma gato yuko Kenya ibonye ubwigenge ku itariki ya 12 Ukuboza (12) mu 1963 ku Bwongereza bwayikolonizaga.

Igisirikare cy'Ubwongereza gifitanye amasezerano na Kenya, ateganya ko buri mwaka gishobora koherezayo batayo zigera kuri esheshatu z'abasirikare, bakamara ibihe bitandukanye bakorera imyitozo muri icyo kigo.

Ariko igisirikare cy'Ubwongereza cyakomeje guhura n'ibirego ku myitwarire ya bamwe mu basirikare b'Ubwongereza bo muri icyo kigo.

Iperereza rya leta ryashyizweho n'abadepite ba Kenya, mu mwaka ushize ryumvise amakuru y'ibivugwa ko ari ugufatwa nabi kw'abaturage ba Kenya kwakozwe n'abasirikare b'Ubwongereza.

Ibyo birego birimo nk'igikorwa cyo kugonga umuntu ukikomereza, n'ibivugwa ko abasirikare b'Ubwongereza bateye inda abagore b'Abanya-Kenya ubundi bakabatererana n'abana babo, bamaze gusubira mu Bwongereza.