Imvo n'Imvano ku mushinga w'amazi w'ikigo Water Access Rwanda cya Christelle Kwizera
Mu kiganiro Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 z'ukwa 5 mu 2025, turabagezaho ikiganiro cya nyuma ku ruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukorera i Kigali mu Rwanda.
Turajya i Mageragere kamwe mu duce ikigo Water Access Rwanda gikoreramo mu gufasha abaturage kubona amazi.
Ikigo Water Access cyatangiye mu 2014, gitangijwe na Christelle Kwizera. Yagitangiye amaze kubona amakuru avuga ko abaturage bo muri Rukumberi, muri Bugesera na Ngoma, ahari ibiyaga, abaturage baho bicwa n'ingona iyo bagiye kuvoma amazi.
Icyo gihe yigaga muri Amerika, muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University, yiga ibya mechanical engineering ( Ubuhanga mu bijyanye no gukanika imashini zitandukanye ).
Byamuteye agahinda bituma akora umushinga wo gukemura icyo kibazo cy'amazi kuri abo baturage, akorana n'umunyamerika Doctor Micheal Oneil, babona inkunga y'ibihumbi 75 by'amadolari y'Amerika.
Water Access Rwanda ifite imishinga 4 ikora : uwitwa INUMA safe water hamwe na VOMA bitanga amazi mu baturage, AMAZI.RWA, utunganya amazi akomoka ku mvura, hamwe rero na UHIRA ufasha abahinzi borozi kuhira imirima yabo mu gihe cy'izuba .
Iyo mishinga y'INUMA ikorera i Kigali muri Nyarugenge, mu ntara y'iburasirazuba akarere ka Bugesera, Rwamagana, Nyagatare
Umushinga w'AMAZI.RWA wo ukorerwa mu gihugu hose.
Naho uwa Uhira wo ugakorerwa cyane cyane ahantu hashyushye hakunze kubura imvura ( cyane cyane mu gace k'iburasirazuba ).
Water Access Rwanda ubu ifasha abantu barenga ibihumbi 170.000 kubona amazi meza ku munsi, ikaba ifite n'abafatanyabikorwa batandukanye harimo na leta y'u Rwanda.
Ifasha abaturage, ibigo by'amashuri, n'abakora ubucuruzi, baba abari mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Uganda. Ifite abakoze barenga 100 biganjemo urubyiruko.

Christelle Kwizera amaze kubona ibikombe n'udushimwe bigera kuri 12. Yatangiye iki kigo afite ibihumbi 75 by'amadolari y'Amerika none ubu Water Access Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amadolari y'Amerika.
Muri kino kiganiro, aratubwira amavu n'amavuko y'iki kigo Water Access Rwanda, naho iri kugana mu gihe kiri imbere.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya