Rwanda: Imvo n'Imvano ku mabwiriza y'inyongera areba insengero n'amatorero
Mbanje kubasuhuza mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w'ikiganiro Imvo n'Imvano, turi ku wa gatandatu tariki 7 z'ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2025.
Uyu munsi turavuga ku mabwiriza y'inyongera yatanzwe na leta y'u Rwanda arebana n'imiryango ishingiye ku myemerere.
Mu mwaka ushize, leta yafunze insengero, imisigiti na za kiliziya. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko mu nsengero 14,000 zari mu gihugu, 9,800 zabaye zifunzwe by'agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa.
Ivuga kandi ko ahasengerwaga hagera kuri 652 hamaze gufungwa burundu, ndetse ngo biracyakomeza.

Ni mu gihe amatorero agera kuri 20 yambuwe burundu ubuzimagatozi. Urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ruvuga ko ari nyuma yo kugaragaza imikorere mibi kandi ishobora kubangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Mu bikorwa bya vuba aha byo gufunga insengero n'amatorero, mu kwezi gushize kwa gatanu, leta yafunze ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu karere ka Ruhango, mu majyepfo y'u Rwanda. Mbere yaho gato, hari hafunzwe itorero ryitwa 'Grace Room Ministries'.

Ibyo byose ni byo tugiye kurebera hamwe muri iki kiganiro. Twasuye umwe mu mirenge aho insengero zose zifunze, murumva icyo abaturage babivugaho.
Turanavugana na bamwe mu bafite amatorero afunze, bagira n'icyo bavuga ku mabwiriza y'inyongera, ndetse n'icyo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere ruvuga kuri ayo mabwiriza yose.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.
