Rwanda: Uko Aimable Karasira yireguye ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda

Aimable Karasira mu rukiko ku wa kane yireguye ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, icyaha yahakanye
Insiguro y'isanamu, Aimable Karasira mu rukiko ku wa kane yireguye ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, icyaha yahakanye
  • Umwanditsi, Yves Bucyana
  • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyanza

Aimable Karasira kuri uyu wa kane mu rukiko rukuru yireguye kuri kimwe mu byaha aregwa cyo guteza imvururu/imidugararo muri rubanda avuga ko ubushinjacyaha bwamutwerereye amagambo atavuze kandi ko ibyo yavuze nta midugararo cyangwa imvururu byateje mu Rwanda.

Ibyo ashinjwa bishingiye ku magambo yavugiye mu biganiro yatanze kuri YouTube, aho ubushinjacyaha bumurega nko kuvuga ko "mu gisirikare cy'u Rwanda abakomeye bose ari abagande" kandi ko "Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ikinyoma".

Karasira, umuhanzi akaba n'uwahoze ari umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubumenyi bwa mudasobwa, yamenyekanye cyane mu biganiro yatangaga kuri YouTube.

Mu kwiregura, Me Bruce Bikotwa umwunganira, yavuze ko ubushinjacyaha busobanura ibyavuzwe na Karasira ukutari ko, no "kumutwerera amagambo atavuze"

Bikotwa yavuze ko umukiliya we yavuze ko abasirikare bakomeye bahoze ari Abanyarwanda bari baragizwe Abagande, ati: "Ni ko twe twabyumvise, bibaye na byiza twakongera tukareba video".

Yongeraho ati: "Ese nubwo yavuga ko bari Abagande 'double nationality' ntiyemewe mu Rwanda? Ese byateza amacakubiri mu Banyarwanda? Twe dusanga nta kibazo kirimo"

Kuri iki, Karasira ahawe umwanya yagize ati: "Mvuze ngo abasirikare bakomeye mu Rwanda ni Abagande naba nkoze icyaha kuko nta banyamahanga bayobora u Rwanda, ariko mvuze ko bari [bahoze] Abagande nta cyaha naba nkoze".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Me Félicien Gashema na we wunganira Karasira yabajije mu rukiko niba hari ibimenyetso bigaragaza abantu banze ubutegetsi kubera ikiganiro cya Karasira.

Ati: "Ese ingaruka zifatika zaturutse ku kiganiro cya Karasira ni izihe"Ifoto ifotorewe hafi igaragaza igice cyo hasi cy'abagabo bambaye amakoboyi barimo kugenda mu muhanda urimo abantu benshi muri Koreya y'Epfo. " loading="lazy" width="1408" height="792" style="aspect-ratio:1408 / 792" class="bbc-139onq"/>